Pasika irageze!

Igisibo kirarangiye?

Nta gushidikanya uwafata ijambo wese yavuga ngo Igisibo kirarangiye! Ariko siko biri, ahubwo turangije igihe cy’iminsi mirongo ine yo kwitegura guhimbaza Pasika ya Nyagasani, Izuka rya Kristu, nk’uko Liturjiya ya Kiliziya yari yabiduteganyirije. Ariko Igisibo kizakomeza mu buzima bwa buri wese bitabaye ngombwa ko Kiliziya ibimwibutsa binyuze mu gihe kihariye kidasanzwe cya Liturjiya. Ubuzima bwa buri munsi abakristu dukwiye kububamo nk’abari mu rugendo rugana Ijuru, kandi urwo rugendo ruzatugezayo binyuze ku rupfu n’Izuka bya buri wese muri twe. Aha niho nshingira nemeza ko Igisibo gikwiye gukomereza mu buzima bwa buri wese maze ya migenzo myiza yaturangaga muri iyi minsi mirongo ine turangije igahinduka indangagaciro za gikristu zihoraho: Gusenga nta buryarya, gusiba( no kwigomwa bivuye ku mutima), Ibikorwa by’urukundo n’impuhwe( gufasha no kwitangira abandi), bizakomeze kuba impumeko yacu kugeza igihe natwe tuzagira tuti: birujujwe;  maze tugasubiza roho zacu mu biganza by’Uwaturemye, ari nabwo tuzaba dusangiye na Kristu urupfu n’Izuka, maze tukajya kubana na We mu Ijuru, kuko turi abagenerwamurage baryo.( P J Bosco NYIRIBAKWE).

Reka dutege amatwi inyigisho ya Pasika twagenewe na Padri René Claude HAKIZIMANA, Vicaire i RAMBURA

Amasomo : Intg 1,1-2,2 ;

Intg 22,1-18 ;

Iyim 14,15-15,1a ;

Is 54,5-14 ;

Ezk 36,16-28 ;

Rom 6,3b-11 ;

Mt 28,1-10

Bavandimwe,

Turangije urugendo rw’iminsi mirongo ine, aho twihatiye gukora ibikorwa bijyana n’igisibo,  ari byo gusenga, gusiba cyangwa se kwigomwa no gukora ibikorwa by’urukundo. Yari iminsi y’ububabare, y’agahinda n’ishavu kuko twibukaga ko Yezu yamaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine mu butayu atarya atanywa. Twanazirikanye kandi ko abayisraheli nabo bamaze imyaka mirongo ine mu butayu bategereje kuzagera mu gihugu cy’isezerano.

None tugeze ku munsi mukuru wa Pasika. Izuka rya Yezu Kristu ni umutsindo wacu. Pasika bivuga kwambuka cyangwa guhita. Ni ukuva ahabi ukajya aheza, ni ukuva mu byaha ukajya mu butungane bugeza mu bugingo bw’iteka. Mu mvugo ya Pawulo, ni ugupfa ku cyaha ukazukira kugira ubugingo buhora iteka.

Kanda hano usomeInyigisho-irambuye-2.docx