Ku cyumweru cya kane cya Pasika Kiliziya ihimbaza Icyumweru cy’umushumba mwiza. Ni umunsi mpuzamahanga wo gusabira iyegurirwamana. Yezu umushumba mwiza atwibutsa ko ari nawe rembo ushaka kugera kuri Se yinjiriramo, ariko akanatwibutsa ko buri wese mu bamuyobotse akwiye kuba urumuri rw’isi, akamurikira bagenzi be ngo babone inzira ibageza kuri iryo rembo. Ibi ni byo Nyirubutungane Papa Fransisko yagarutseho mu butumwa bwe yageneye kiliziya n’abantu bose kuri iki cyumweruUBUTUMWA BWA PAPA KU MUNSI WA 54 WO GUSABIRA VOCATIONS ( 2017)http://paroisserambura.org/wp-content/uploads/2017/05/UBUTUMWA-BWA-PAPA-KU-MUNSI-WA-54-WO-GUSABIRA-VOCATIONS-2017-1.pdf

Paruwasi Regina Pacis ya Rambura nayo yijihije iki cyumweru itumira imiryango inyuranye y’Abihayimana: Fr Josephites, P.Salesiens de Don Bosco, SrsFranciscaines, Fr de Saint Gabriel, Filles du Divin Zele du Coeur de Jesus, Srs hospitalieres de Sainte Marthe, Srs Missionnaires de Notre Dame des Anges, Srs Servantes de la Charite, ABARANGARUKUNDO,  Srs de la Vierge Marie du Mont Carmel, Srs Missionnaire de Jesus-Marie-Joseph, Srs Pallottines,   ngo baze kuganira n’urubyiruko barugezeho inzira zinyuranye zo kwiyegurira Imana bahisemo, maze abifuza kwiha Imana bashobore kugira ubumenyi buhagije bwabafasha guhitamo neza imiryango, ndetse n’abazashinga ingo bazabe baragize umwanya wo kubyitegura neza badahubutse. Abakristu ba Rambura muri rusange, n’urubyiruko by’umwihariko bishimiye bikomeye kubona Abihayimana 19 baje kubaganiriza ku muhamagaro wabo, barimo abakuze n’abakiri bato, bose bishimiye inzira bahisemo. Kwiyegurira Imana ugasezerana ubukene, ukudashaka( ubusugi/ubumanzi), no kumvira, mu maso y’abantu basanzwe b’iki gihe bisa n’ibidashoboka, ariko ababihisemo bemeza ko bishoboka kandi ko biteye ibyishimo, ubwuzu n’umunezero.