Kuva mu mwaka wa 2008, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangije icyumweru cy’uburezi Gatolika kugira ngo ihamagarire abagira uruhare bose ku burezi kurushaho  kumva neza inshingano n’uruhare by’uburezi gatolika mu Rwanda. Bashyiraho uwo munsi, Abepesikopi bashakaga kwerekana agaciro baha uburezi mu kubaka Kiliziya n’ igihugu. Mu guhimbaza icyumweru cy’uburezi, Kiliziya yifuza gutiza ingufu ku buryo bwihariye igikorwa cy’uburezi. Abo Kiliziya ihuriye na bo ku burezi, cyane cyane Leta, ababyeyi n’abaterankunga, abarimu n’abanyeshuri, bakongera kumva uko yifuza guteza imbere ubumenyi n’uburere bwiza mu bana bacu kandi bakamenya ko Kiliziya ibyitangira nk’ubutumwa bukomeye ihabwa n’Imana, ikurikije urugero rwa Kristu wakunze bose, akanabitangira.

INTEGO Z’ICYUMWERU CY’UBUREZI

Muri make Icyumweru cy’Uburezi gatolika gifite intego zikurikira :

  • Kuzirikana k’uruhare Kiliziya ifite mu burezi bw’igihugu no kurumenyekanisha;
  • Kumva no kumenyesha bose umwihariko w’uburezi gatolika no gusangiza ibyiza byabwo;
  • Kumenya no kwita ku burenganzira n’inshingnao za buri wese
  • Guhuza no gusabanya abafite uruhare mu burezi gatolika (abarezi, abarerwa, ababyeyi, abafatanya bikorwa) ngo bazirikane ku gikorwa cy’uburezi barebera hamwe uruhare rwa buri wese n’icyo akwiye gukora ngo uburezi bugende neza;
  • Kurebara hamwe no kuganira ku byagezweho, ku bikwiye kwitabwaho, kwinegura ku bitagenda neza no gufata ingamba zikwiye;
  • Guhura no kuganira n’izindi nzego zishinzwe uburezi hagamijwe imigendekere n’imikoranire myiza igamije inyungu rusange z’uburezi;
  • Gusenga dushimira Imana ibyiza ikorera muri Kiliziya mu gikorwa cy’uburezi no kuyiragiza imigambi yacu yose y’uburezi

UBURYO ICYUMWERU CY’UBUREZI GATOLIKA GIKORWA

  • Insanganyamatsiko  ihoraho:

Icyumweru cy’uburezi gatolika gihorana intsanganyamatsiko igira iti « KILIZIYA GATOLIKA MU GUTANGA UBURERE BUHAMYE »

  • Insanganyamatsiko yihariye buri mwaka:

Mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri, Komisiyo y’Inama y’Abepisikopi ishinzwe uburezi igena insanganyamatsiko  izirikanywaho umwaka wose haba mu miryango remezo ndetse no mu mashuri. Iyo nsanganyamatsiko iyobora ibindi bikorwa mu mwaka wose. Muri byo twavuga :

  • Gukora ibiganiro, inyigisho, imihimbazo, amarushanwa n’indi myitozo ifasha gucengera ya nsanganyamatsiko n’uruhare rwa buri wese ku burezi bwiza hagendewe ku nsanganyamatsiko yatanzwe, kandi hakurikijwe ingengabihe y’ishuri
  • Noveni y’iminsi icyenda ivugirwa mu miryango remezo no mu mashuri kugira ngo basabire kandi bashyire mu biganza by’Imana igikorwa cy’ uburezi
  • Gukora ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha abana batishoboye, abataye ishuri n’abandi bafite ibibazo bitandukanye
  • Ibiganiro ku burezi gatolika n’uburezi muri rusange ku nzego za Centrale, Paruwase, Diyosezi n’igihugu
  • Gukora ibikorwa by’umuganda bigamije gusana amashuri cyangwa kubaka ibyumba bishya ndetse no gutaha ibikorwa byaba byarubatswe muri uwo mwaka mu mashuri
  • Yubile ku barimu bamaze igihe bigisha mu mashuri gatolika no guhemba ab’indashyikirwa
  • Gushima ku mugaragaro abanyeshuri batsinda
  • Gukoresha amarushanywa mu byiciro bitandukanye no guhemba abitwaye neza

Insanganyamatsiko zazirikanywe mu myaka yashize

Mu mwaka wa 2008, Icyumweru cy’uburezi cyahimbarijwe muri Arkidiyosezi ya  Kigali. Insanganyamatsiko yihariye yagiraga iti : «  Kabeho, gira amahoro muvandimwe muri Kristu ».

Mu mwaka wa 2009 , Icyumweru cy’uburezi cyahimbarijwe muri Arkidiyosezi ya Kigali . Insanganyamatsiko yihariye igira iti : « Pawulo Mutagatifu, urugero rw’ubwitange n’urukundo mu burezi ».

Mu mwaka wa 2010, Icyumweru cy’uburezi cyizihirijwe muri Diyosezi ya Byumba insangamatsiko igira iti : « Tunogere Imana twimika ubutebera n’amahoro ku ishuri ryacu ».

Muri mwaka wa  2011, Icyumweru cy’uburezi cyizihirijwe muri Diyosezi ya Cyangugu Insanganyamatsiko igira iti: « Tubane kivandimwe , twitangira inshingano zacu, twubahiriza uburenganzira bwa buri wese ».

Muri mwaka wa 2012, Icyumweru cy’uburezi cyizihirijwe muri Diyosezi ya Gikongoro. Insanganyamatsiko yihariye yagiraga iti : « Duharanire uburere bunoze, dutere imbere, tube indashyikirwa, kandi dushishikarize urubyiruko kurangwa n’ubutabera n’amahoro ».

Mu mwaka wa 2013, Icyumweru cy’uburezi cyahimbarijwe muri Diyosezi  ya Butare. Insanganyamatsiko yagiraga iti : « Tumurikiwe n’ukwemera, twuzuze inshingano zacu mu bwigenge bw’abana b’Imana ».

Muri mwaka wa  2014, Icyumweru cy’uburezi cyizihirijwe muri Diyosezi ya Kabgayi. Insanganyamatsiko yihariye yagiraga  iti : « Tumurikiwe n’urugo rw’i Nazareti, ishuri ryacu turigire umuryango wacu ».

Mu mwaka wa 2015, Icyumweru cy’uburezi cyabereye muri Diyosezi ya Byumba. Insanganyamatsiko ikagira iti : « Ishuri ridufashe kumva ijwi ry’Imana, ridutoza ukuri, ubudahemuka no kuba inyangamugayo »

Mu mwaka wa 2016, Icyumweru cy’uburezi cyizizihirijwe muri Diyosezi ya Ruhengeri. Insangamatsiko yagiraga iti : « Mube abanyampuhwe nk’uko So wo mu ijuru ari umunyampuhwe : Twakire impuhwe z’Imana, tube abahamya bazo, twubahirize  igihe tuzirikana abandi. »

INSANGANYAMATSIKO Y’UMWAKA WA 2017

Insanganyamatsiko y’umwaka wa 2017 iragira iti : « Nk’abakristu bo mu ntangiriro ya Kiliziya, ishuri ryacu turigire igicumbi cy’ubumwe n’ubufatanye» (Intu 2, 42-47)

Nk’abakristu bo mu ntangiriro ya mbere….. 

Kristu ni we shingiro ry’Uburezi gatolika. Ni nawe ndorerwamo y’ibikorwa byose by’uburezi Gatolika. Abamukurikiye badutoza na twe kumukurikira no kumwigana muri byose. Ni yo mpamvu uyu mwaka, Kiliziya yifuza ko turebera ku bakristu ba mbere mu gikorwa cyacu cyo kurera ndetse no kubaho. Nk’uko rero tubisoma mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, hari indangagaciro zarangaga abakristu bo mu ntangiriro ya Kiliziya zikwiye kuturanga kandi tukazitoza ababyiruka. Igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa kidutekerereza iyo migirire :

Bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’Intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga. Abantu bose bagiraga ubwoba kubera ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye byakorwaga n’Intumwa. Abemera bose bari bashyize hamwe, n’ibyo batunze byose bakabigira rusange.  Bagurishaga amasambu yabo n’ibintu byabo, bose bakagabana ikiguzi cyabyo bakurikije ibyo buri muntu akeneye. Iminsi yose bashishikariraga kujya mu Ngoro y’Imana bashyize hamwe, bakamanyurira umugati imuhira, bagasangira mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima. Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose; nuko Nyagasani akagwiza uko bukeye umubare w’abacunguwe.(Int 2, 42-47)

Nk’uko tubisoma rero ibintu bine by’ingenzi ni byo byabarangaga abo bakristu ba mbere :

-Kumva inyisho z’intumwa

-Gushyira hamwe kivandimwe

-Kumanyurira hamwe umugati

-Gusenga

 

Nk’uko kandi twabivuze hejuru, amashuri gatolika n’abagira uruhare ku burezi gatolika bose turifuza ko uyu mwaka  twakwigira kuri abo bakristu ba mbere iyo migenzo myiza cyane cyane iy’ubumwe n’ubufatanye.

  • Kugira ubumwe n’ubufatanye mu ishuri

Gufatanya mu ishuri Gatolika ni ingenzi. Ubu bufatanye buba bugamije guteza imbere igikorwa cy’uburezi kandi koko iyo ishuri n’abarigize ndetse n’abarirereramo barangwa no gufatanya, ubwo burezi bwera imbuto nyinshi. Mu mashuri gatolika ubu bufatanye bugomba kuranga inzego zose:

  • Ababyeyi bafatanye n’abarezi ku kwita ku bana no kubakurikira mu byo biga ndetse no guhuza igenamigambi rigamije gukomeza uburezi gatolika.
  • Abarimu bagomba kurangwa n’ubufatanye hagati yabo cyane cyane mu gutegurira hamwe amasomo no kunganirana hagamijwe ineza y’abana. Abarimu n’abayobozi b’amashuri iyo bunze ubumwe nta kabuza ishuri rigira umwuka mwiza.
  • Ubufatanye buranga amashuri gatolika bukwiye no kuba hagati y’amashuri ubwayo. Ibyo bamwe bafite byiza byafasha abandi bakabisangira. Abarimu bagahura kenshi kugira ngo bungurane inama n’ubumenyi n’ibindi.
  • Abana bakwiye kubaho barangwa n’ubumwe n’ubufatanye muri byose. Ntibatozwe kubaho bahiganwa gusa ahubwo bagatozwa kubyaza amahirwe ubudasa bwabo no kwigira bamwe ku bandi kandi abafite intege nke bakitabwaho mbere ya byose.
  • Ishuri gatolika rigomba guhora ryunze ubumwe n’umwepisikopi uhagararirwa mu ishuri n’abasaseridoti yashinze uwo murimo. Muri uyu mwaka ni ngombwa kongera kwiyibutsa iyo nshingano ishuri rifite. Nk’igikorwa cya Kiliziya kigamije gusanisha ukwemera, umuco n’ubuzima, ishuri gatolika rigomba kuba urubuga rukorerwamo ikenurabushyo ry’ukuri kandi ryihariye mu bumwe n’umwepisikopi.
  • Ishuri gatolika kandi rigomba kugirana ubumwe n’izindi nzego zishinzwe uburezi cyane cyane inzego za leta zita ku burezi. Ubu bumwe bukaba mu kuri kandi hagaharanirwa iteka gusegasira umwihariko w’uburezi Gatolika.

 

  • Kwirinda ivangura n’amacakubiri

Ishuri Gatolika rigomba kuziririza icyitwa amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose. Koko rero kamere muntu, usanga ishaka kuduhitishamo ibintu bidafite akamaro nko kuba banyamwigendaho, kuvangura no gutonesha ari byo bibyara amacakubiri n’inzangano. Ni ngombwa ko amashuri yacu yitwararika kuri iki kintu. Muri iki cyumweru cy’uburezi amashuri azazirikane kandi afate ingamba zihamye zo gukumira ivangura n’amacakubiri ayo ari yo yose.

Abanyeshuri bazatozwe gukunda bagenzi babo. Abafite ubumuga bitabweho, boroherezwe mu byo bakenera, bigane n’abandi kandi bashishikarizwe kumva ko bafite umwanya mu muryango ndetse n’umuhamagaro Imana yabahaye.

  • Kwita no gufasha abanyantege nke

Kiliziya idushishikariza kuba hafi abafite intege nke. Akenshi aho dutuye hari abakecuru n’abasaza batakigishoboye kwifasha, hari abakene n’indushyi. Ishuri gatolika rigomba gutoza abana kumenya gufungra amaso bakabona umukene ubakikije cyangwa undi wese ugowe maze bakamufasha.  Ni yo mpamvu muri iki cyumweru niba hari abakene batuye hafi y’ishuri ryacu ni ngombwa ko twagira icyo tubafasha dufatanije nk’umuryango w’ishuri: abana, abarezi, ababyeyi. Ibikorwa nk’ibi byaraganga cyane abakristu bo mu ntangiriro ya Kiliziya.

 HAZAKORWA IKI ?

Icyumweru cy’uburezi gatolika ntibivuga iminsi irindwi yonyine. Ahubwo mu mwaka wose w’amashuri, tugendera ku nsanganyamatsiko yatanzwe. Ukurikije ingengabihe y’ishuri, habaho ibihe byihariye hakorwamo ibiganiro, inyigisho, umuhimbazo, amarushanwa n’indi myitozo ifasha gucengera insanganyamatsiko. Mu kwezi kwa gatandatu tukawuhimbaza. Buri wese mu bagira uruhare ku burezi gatolika agomba koko gutuma intego z’iki cyumweru zigerwaho :

  • Ababyeyi:

Bashishikarize abana kwirinda ivangura iryo ari ryo ryose ribaganisha mu macakubiri.n’amakimbirane Ababyeyi ni bo ba mbere bakwiye gutoza abana gushyikirana na bose, ntibabe ba nyamwigendaho. Umwana akwiriye gutozwa hakiri kare gufasha abanyantege nke, no kugira ubuntu.  Iyo abana batojwe n’ababyeyi babo gukorera hamwe, bibafasha gukura neza bafite umutima wa kimuntu no kumva babereyeho kuba ingirakamaro.

  • Abayobozi n’abarezi:

Gukorera hamwe iteka. Bakirinda ibizana umwuka mubi n’amakimbirane hagati yabo. Gufata ingamba zo kugenzura abana bafite imyitwarire mibi bakabaganiriza kandi bakababa hafi. Gushishikariza abana kujya mu matsinda y’ubufatanye no gukorera hamwe bifasha mu kwizamura. Guharanira ko abana bose bitabira imiryango ya Agisiyo gatorika n’andi matsinda atorezwamo ubufatanye no gukorera hamwe.

  • Abasaseridoti n’Abiyeguriye Imana:

Bazasura amashuri begeranye bagirane ibiganiro n’abarimu ndetse n’abana,  babasobanurire iby’ingabire y’ubusaseridoti Imana yahaye u Rwanda muri iyi myaka ijana ishize, babashishakarize umuco wo kwitangira Ivanjili na bagenzi babo no kubaka ubumwe n’ubufatanye muri byose.

  • Abanyeshuri:

Bazihatira kwitabira gahunda z’icyumweru cy’uburezi, bakangurire  bagenzi babo kwita ku bikorwa byo gusangirira hamwe, gusurana kenshi no kurushaho kwegera Imana. Abanyeshuri kandi bazagaragariza impano zabo mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka bahimba indirimbo, bandika inyandiko n’inkuru, bakora ibiganiro mpaka n’ibindi bigamije gucengera itsanganyamatsiko no kwitoza imigenzo myiza y’ubumwe n’ubufatanye.

Ingengabihe  y’ibikorwa by’ihimbazwa muri rusange ry’ icyumweru cy’uburezi

Mu maparuwasi icyumweru cy’uburezi cyizahimbazwa tariki ya  02/06/2017. Ku rwego rwa Diyosezi gihimbazwe tariki ya 09/06/2017 . Ku rwego rw’igihugu kizahimbazwa tariki ya 16/06/2017 i Zaza muri Diyosezi ya Kibungo.

Dukataze mu kurerera Imana !

Ibiro by’uburezi Gatolika, SNEC