IYOGEZABUTUMWA MURI PARUWASI YA RAMBURA

Abayobozi b’imiryango remezo muri Paruwasi ya Rambura bahabwa amahugurwa. Igihe tugezemo kiradusaba kwitangira Kiliziya yacu kugira ngo ibyo twafashwagamo n’abagiraneza mu myaka yashize dushobore kubyikorera kandi tunarenzeho. Imyaka 100 ishize ntabwo ari mike, nta mwana w’iyo myaka ubaho. Ubu rero Rambura yaracutse, ni ngombwa ko abakristu bayo ubwabo bicara bagatekereza, bagahugurwa, bakiga, bagafata ingamba zihamye z’iterambere rya Paruwasi. Abayobozi b’imiryango remezo rero nibo nkingi remezo cyangwa fatizo zubatse Paruwasi. Niyo mpamvu bahora bahugurwa kugira ngo bumve kandi basobanukirwe n’umurimo bafite muri kiliziya. Muri uyu mwaka w’ukwemera wahuriranye n’umwaka wa Yubile yacu twongeye kuvugurura imiryango remezo ndetse havutse n’indi myinshi, kugira ngo turusheho kwegerana mu bitekerezo no mu mikorere. Ibi bizatuma uyu mwaka urushaho kongerere imbaraga imiryango remezo. Kandi ibikorwa byose by’ukwemera n’ibya Yubile bishingiye ku muryango remezo. Byose ” iwacu mu muryango remezo niho bisangwa”. Buri muryango remezo ni urwego nyabuzima, abawutuye basangira akabisi n’agahiye. Kandi koko ngo ibisangiye imizi bisangira no kuma. Ubu rero utitabira ibikorwa by’umuryango remezo nawe azi neza ko nta buzima afite. Amasakramentu aratangirwa mu muryango remezo, misa ya bazina mutagatifu murinzi w’umuryango remezo iba umwanya wo kwisabira umugisha mu byo dukora no gusabira imisozi dutuyeho amahoro n’uburumbuke, ubunani tubusangirira mu muryango remezo, abakene bafashirizwa mu muryango remezo ari nabwo bahabwa inkunga ihuye n’ibyo bakeneye ngo bivane mu bukene, buri muryango remezo ufite isanduku y’iterambere. Ubu ndetse muri uyu mwaka wa Yubile twanatangiye isanduku ya mituweli( ubwisungane mu kwivuza). Utari mu muryango remezo mu by’ukuri turamusaba gutekereza no guhitamo neza, kuko hanze yawo nta buzima.