UBUREZI MURI PARUWASI RAMBURA

Rambura mu burezi si iya none. Kuva kiliziya yabaho yashyize uburezi mu mirimo y’ibanze( Kwigisha, gutagatifuza no kuyobora)! Ntabwo kwigisha kwayo kugarukira ku Ivanjili yo mu byanditwe bitagatifu gusa, ahubwo yumva ko kujijuka ari ingenzi mu bituma habaho ukwemera guhamye kandi gukiza kukanabohora uwemera. Uburezi bwo mu mashuli rero nabwo buri mu mbuto zidashidikanywaho zeze muri Paruwasi ya Rambura. Gusa ikitari cyakabayeho ni irerero ry’abato

 Ishuli ry’inshuke rytiriwe “Saint Valentin”

Ecole_StValentin

Iri shuli ry’inshuke ryitiriwe mutagatifu Valentin ni urugero twifuza guha n’abandi bitangira uburezi mu cyaro. Kenshi abantu bibwira ko amashuli nk’aya ashoboka gusa mu mijyi. Nyamara iyo ubonye ibyishimo, uburere, ubumenyi no gukunda ishuli biranga abana biga muri iri shuli, ntabwo wakomeza kuzirika umwana wawe mu rugo nk’imfungwa yiga imico mibi n’ibindi bisagarira abana batari ku ishuli.