UKO UBUREZI BUHAGAZA MURI RAMBURA

AGACIRO K’UBUREZI

Uburezi ni umusingi n’igisubizo ku buzima bw’abantu ku giti cyabo, aho batuye, mu gihugu cyabo ndetse no mu zindi nzego z’imibereho rusange. Umuhanga yaravuze ngo “ibinaniranye uyu munsi mujye mubiharira uburezi”: uyu munsi uburezi nibwo dukwiye gushyiramo ingufu zacu kugirango ejo hazaza hazabe heza kurusha none. Ibyatunaniye kubera amateka yacu, kubera ko wenda tutarezwe neza cyangwa bihagije, kubera impamvu zacu n’izabandi, yewe n’ibiterwa n’ibiza cyangwa impanuka, bibyutsa muri twe icyifuzo cy’ibyiza twifuzaga kubamo. Ibyo rero ni ngombwa ko mu burere dutanga tubyitaho kugira ngo abana bacu batazabinyuramo nkatwe, ahubwo bahabwe uburere n’ubumenyi buzabafasha kubaho neza kuturusha, bazabonere ibisubizo ibibazo bya none n’ibyahise. Umunyarwanda nibyo yavuze ngo ” agakoni k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure”,
kwita ku burezi n’uburere nibwo buryo budashidikanywaho bwo gukemura ibibazo byose duhura nabyo mu buzima bwa buri munsi: ubukene, indwara, umutekano n’amahoro, ubutabera, umurimo, n’ibindi tubona bitugora bitewe n’imyumvire cyangwa ubujiji bwacu cyangwa bw’abandi.
Umusanzu wa buri wese mu burezi ni ingenzi kugira ngo ejo hazaza hazabe heza. Uburezi kandi bugere kuri bose kuko ntawe uberaho undi, n’ubwo abantu ari magirirane bwose, byose byoroha iyo abantu bahuje ubushobozi n’ubumenyi n’ibitekerezo mu byo bakora basobanukiwe. Twese hamwe, ababyeyi, abalimu, abayobozi, abakristu n’abandi b’umutima mwiza, duhurize hamwe mu burezi dutegure ejo hazaza heza, kuko ngo “utazi umutware yima umwana”. Abarerera ku mashuli gatulika bo rero nimushireho akarusho muri uyu mwaka w’ukwemera. Birakwiye ko abo bana bose turera mu ngo iwacu no ku mashuli tubitaho tunazirikana ko ari abana b’Imana. Bahabwe uburere bubafasha kuba abantu bazima, abenegihugu beza, ndetse n’abana bizihiye Nyagasani umubyeyi wacu. Umubyeyi namenye ko ari umwalimu w’ibanze kandi yite ku buzima bw’urugo rwe kuko ari ryo shuli remezo. Ibyo bizatuma n’abalimu bo mu mashuli bagira aho bahera. Ibibangamiye uburezi n’uburero bwo muri iryo shuli remezo( urugo, umuryango) tubyigizeyo abana barererwe ahakwiye kandi habaha icyizere no gukunda ubuzima. Umubano mwiza w’abashakanye, ubwuzuzanye, ubwubahane, gukunda umurimo, kubaha Imana, n’izindi ndangagaciro nk’izo ni amasomo akomeye ku bana bacu. Ibyo nibihabwa agaciro mu ngo zacu, nta kabuza abana bazagera ku ishuli batsinde, kandi no mu buzima bazitwara neza, bazibeshaho babe ingirakamaro.

uburezi_umwiherero

headTeach_workshop