IMITERERE YA PAROISSE RAMBURA

Paroisse Rambura yashinzwe mu 1913  yitirirwa’’ U MWAMIKAZI W’AMAHORO’’ . Yubatse  mu murenge wa RAMBURA mu karere ka Nyabihu intara y’iburengerazuba. Ni Paruwasi ngari  iri mu misozi miremire y’ i Bushiru, ikorera mu mirenge  7 yo mu karere ka Nyabihu ariyo :  RAMBURA, KARAGO, MULINGA JOMBA, SHYIRA,MUKAMIRA ,  JENDA  .Iri ku muhanda wa kaburimbo uva Mukamira werekeza Ngororero kuri 9,2km, kuva ku muhanda wa kaburimbo ujya kuri Paruwasi  hari 200m , iherereye kandi kuri  41km uva Ngororero , 83km  uva Gitarama werekeza Mukamira.
Paruwasi ya Rambura iri ku butumburuke bukabakaba 2000m, ibyo bigatuma hahora amahumbezi  mu bihe byose by’umwaka . Ituwe n’abaturage 131100  n’Abapadiri 3 ;  80%  by’abaturage b’iyi  Paruwasi  batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, muri rusange  abaturage ba Paruwasi ya Rambura barangwa no gukunda umurimo  ndetse no kuwutoza abandi. Paruwasi ya Rambura  igizwe n’amasantarali 7 ariyo : RAMBURA , JOMBA ,SHYIRA , RUREMBO , KINANIRA  , RUGAMBA , KINYANJA ,  ikaba igizwe n’amanama  38 , imiryango remezo  337.
Ihana imbibi na Paruwasi zikurikira : BUSASAMANA , BUSOGO , NYAKINAMA , JANJA , MURAMBA , KABAYA.

 historical