Groupe Scolaire Rambura Garçons:

Urwunge rw’amashuli rwa Rambura mu bahungu (ku ntebe), rukomeje kuba indashyikirwa mu karere ka Nyabihu ndetse n’ahandi mu gutanga ubumenyi buhamye. Iri shuli ryareze abagabo benshi bubashywe kandi bubahisha ishuli ryabareze mu mirimo bakora, ndetse ryatanze n’abapadri( Urugero: Habarugira Karekezi Leonodas, Padri mukuru wa Murunda). Abo bose turabatumiye bazaze twifatanye muri Yubile y’imyaka 100 ya Paruwasi ya Rambura, ari nayo dukesha ku buryo budashidikanywaho inkomoko y’amashuli meza tubona ku misozi ya Rambura.
Iri shuli ryahoze riyoborwa n’abafurere(FIC: Frères de l’Instruction Chrétienne), ubu riyobowe na bwana Rukirande Joseph.

*********************************************************

Depliant y’icyumweru cy’uburezi 2013

o)Abapadiri bashinzwe amashuri muri paruwasi
– Mu bapadiri  bakora muri  paruwasi,umwe ashingwa by’umwihariko uburezi. Uwo niwe uzahuza ibizakorerwa mu bigo by’amashuri, bategure ibikorwa n’ibirori byo guhimbaza uburezi mu rwego rwa paruwasi.

o)Abayobozi b’ibigo :
– Bategerejweho umurimo ukomeye, ariko uhimbaje. Bazategura kandi bakurikirane ibikorwa byo mu cyumweru cy’uburezi mu kigo (urugero : isengesho rya buri munsi, Amarushanwa mu mikino, mu ndirimbo no mu gushushanya..)
Batezweho byinshi mu gushishikariza abanyeshuri  n’abarimu icyumweru cy’uburezi.
–  Bazashimangira gahunda y’ iriya nsanganyamatsiko yo kumurikirwa n’ukwemera, kuzuza inshingano zacu mu
bwigenge bw’abana bacu.
– Gukangurira abana kwiyubaha no kubahisha ishuri bigaho kugira ngo rigire indangagaciro ihamye.
o) Ababyeyi.
– Kwinjira muri gahunda y’uburere batoza abana imico myiza, bijyanye no kubakangurira kwiyubaha no kubaha abandi.
– Kwifatanya n’abana babo mu gihambaza icyumweru cy’uburezi.

o) Abanyeshuli.
-Gushishakariza ababyeyi babo kwitabira umunsi w’ibirori.-Gutegura imikino itandukanye n’amarushanwa (imbyino, indirimbo, gushushanya, n’ibindi)
-Kuza ari benshi kandi bakereye umunsi mukuru