Santrali Rurembo muri Yubile ya Paruwasi

Ku cyumweru cy’umunsi mukuru w’Isakramentu ritagatifu ry’Ukaristiya, tariki 2/6/2013, Padri mukuru wa Paruwasi ya Rambura aherekejwe n’ukuriye Abalayiki muri Paruwasi ndetse n’abagize Komisiyo ya Yubile, basuye Santrali ya Rurembo. Abakristu ba Rurembo bagaragaje ubwitange n’urukundo rwa Kiliziya igihe biyubakiraga kiliziya ya Santrali. Ubu kandi bakaba bagikomeje no kuyisukura kuko imirimo itararangira yose.
Ibi nibyo byateye Padri mukuru kuba ari ho ahitamo gusomera Misa y’umunsi mukuru w’Ukaristiya, dore ko bamaze umwaka umwe gusa bakiriye Isakramentu muri shapeli yabo. Yaboneyeho no guhaza abana bagejeje igihe cyo guhabwa Ukaristiya ya mbere ba Santrali ya Rurembo na Shyira. N’ubwo rero aba bakristu bagifite iyo mirimo ku nyubako yabo, ntibatanzwe mu kwitabira ibikorwa bya Yubile ya Paruwasi kuko bazi neza ko Paruwasi ari yo kimenyetso cy’ubumwe bw’abakristu bayigize. Ibi Padri mukuru yarabibashimiye kuko imyumvire yabo ishimishije,
yanabasabye gukomeza kubera urugero abandi bataramenya neza uruhare rwabo mu kubaka Kiliziya no kuyitangira mu mibereho yayo no mu iyogezabutumwa.

Abagize Komisiyo ya Yubile batangarije abakristu aho urugendo rwa Yubile rugeze, ndetse berekwa n’umwanya Santrali yabo iriho. Babakanguriye gukomeza kwitanga kandi bahise koko bagaragaza ya myumvire yabo myiza, maze bamwe mu bakristu bari aho biyemeza kugira icyo bongera ku nkunga bari baratanze, ndetse berekana n’ibyishimo batewe n’icyerekezo Paruwasi yabo imaze kwinjiramo bagira bati: natwe twari tumaze imyaka tunyagirirwa muri shapeli yacu yari yarabuze isakaro, nyamara iyi gahunda yo kwiyubakira Paruwasi nitwe yahereyeho igihe ubuyobozi bwa Paruwasi bwadusakariraga. Nta mpamvu rero yo kubura mu batera inkunga ibmirimo yo kuvugurura Kiliziya nkuru ya Paruwasi.
Uhagarariye abalayiki, bwana Paulin SEBISHYIMBO yahamagaye abahagarariye abalayiki kuva ku muryango remezo kugera kuri Santrali bongera kwibukiranya ko  Imana yabatoranyije ngo bahagararire abandi kandi babahe urugero rwiza mu kubaka ubukristu buhamye. Bityo kuri uyu munsi w’Isakramentu ry’Ukaristiya aboneraho kubasaba kurushaho kurangamira Yezu watwihaye akanadupfira, bikabatera nabo imbaraga zo kurushaho kwitangira Kiliziya. Yanabararikiye kuzitabira neza umunsi w’abalayiki, tariki 9/6/2013. Yifurije kandi abana bahawe Ukaristiya bwa mbere gukomera mu kwemera no gukunda Misa. Yitegereje amashusho matagatifu abo bana bahaweho urwibutso, yaboneyeho no gukangurira abalayiki gutunga mu ngo zabo ibimenyetso by’Ukwemera kwabo no gukunda Ishapule.

Santrali Rurembo muri Yubile ya Paruwasi

Rurembo_1Rurembo_4Rurembo_5